Entertainment
Knowless
Mu bakunzi ba muzika batandukanye usanga uburanga bw’umuhanzi Knowless buvugisha benshi cyane ab’igitsinagabo, nawe ati :”Mbishimira Imana kuko hariho n’abandi benshi beza”.
Mu kiganiro kagufi twagiranye na Knowless avuga kuko yakira urukundo yerekwa n’abantu cyane cyane ab’igitsinagabo ahanini bidashingiye ku buhanzi bwe gusa ahubwo biturutse ku burangabwe bw’umubiri.
Yadutangarije ko ashimishwa cyane no kubona yerekwa urukundo n’abantu benshi, ati :”Ni ibyo gushima Imana kuko hari n’abandi benshi beza vraiment”.
Uyu mwari unagaragara mu bahanzi bahatanira kuza mu icumi ba mbere bagomba kuzahatanira igihembo cya Primus Guma Guma SuperStar abenshi ntibatinya kuvuga ko bamukunda kubera ubwiza bwe gusa, n’iyo baba badakunda umuziki we.
Tariki 17 Ugushyingo 2011, mu muhango wo gutora Nyampinga n’umusore uhiga abandi muri Kaminuza ya Mount Kenya, Umuhanzi Kamichi yabajije abafana, ati :”Ari jye na Knowless ni nde ufite rukuruzi ?”, amajwi y’abahungu n’abagabo aba ariyo aganza agira ati :”Ni Knowless” ; ibi Kamichi yabikuye ku ndirimbo bafitanye yitwa ‘Rukuruzi’.