Home Entertainment Miss Jojo

Miss Jojo

Just Family na Miss Jojo bagiye gukurikirana kompanyi y’indege yo mu Bwongereza


Just Family na Miss Jojo bashobora gukurikirana kompanyi yo mu Bwongereza yakoresheje indirimbo yabo Bareke remix mu kwamamaza ibikorwa byayo batabyumvikanye.

Muri iki gihe ku rubuga rwa Youtube.com haragaragara amashusho (video) yamamaza ibikorwa bya kompanyi itwara abantu mu ndege no mu modoka mu gihugu cy’u Bwongereza izwi nka Airport plus city.

Miss Jojo avuga ko ataramenya neza amakuru kuri aya mashusho agaragara ku rubuga rwa Youtube.com, uwayikoze n’impamvu zayo.

Ati :”ngiye kubikurikirana neza, icyo gukora nzakimenya nyuma yo kubimenyaho amakuru menshi”.

Just Family ari nabo banyir’iyi ndirimbo basubiyemo bafatanije na Miss Jojo bavuga ko iki ari ikintu gikomeye kuribo.

Croidja umwe mubagize iri tsinda yagize ati :” n’ubwo kuri iyi video hagaragaraho uko wababona (contacts), tugomba kubigenza gake”. Akomeza avuga ko nta yindi nzira bafite uretse kwifashisha ubafasha (manager wabo) uba mu Bwongereza bakamenya ukuri kwabyo kandi ngo iyi kompanyi iramutse yemeye ikosa bakumvikana bakareba uko barangiza ikibazo ntawe bihungabanyije.

Jimmy nawe wo muri Just Family avuga ko bagiye kubikurikirana bakabanza kureba aho byaturutse bityo bakamenya aho bahera babikurikirana.

Ati :”N’undi muntu wese wumva hari uko yadufasha gukurikirana iki kibazo, azadufashe kugirango turusheho guhesha muzika yacu agaciro”.

Tubibutse ko aba basore bari mubahatanira kuza mu bahanzi icumi bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma SuperStar.  

Translate

Listen Online Now