Platini

N'ubwo mutubona ubu dukora indirimbo zigakundwa,kera twarahangayitse bikomeye.-Platini

Benshi mu bahanzi nubwo tuba tubabona  bamaze kumenyekana  ngo ariko baba baraciye  munzira ikomeye cyane kugirango tubabone bakora indirimbo zigakundwa kandi zigahita zamamara nkako kanya.By’umwihariko mu Rwanda abahanzi ngo bahura n’ibibazo bikomeye harimo  kubura ubushobozi bwo gukora indirimbo,kubona tike zituma bajya gushaka poromosiyo kumaradiyo atandukanye,n’ibindi.

Inyarwanda.com rero twashyizeho gahunda twise UNDERGROUND yo kuzajya tuganira  n’abahanzi batandukanye baba abakizamuka cyangwa se abamaze kumenyekana bakatubwira bimwe mu buzima babamo bwa Underground nkuko benshi bakunze kubyita. Uyu munsi rero inyarwanda.com ikaba yaganiriye na Platini umwe mubasore bagize  itsinda rya Dream Boys aha akaba yaratuganiriye byinshi mubyo we nk’umuhanzi kugiti cye hamwe na Dream Boys muri rusange banyuzemo.Aha rero uyu musore avuga ko atazibagirwa na gato ko indirimbo ye yambere yayikoreye muri  Cyber Café kuko atari kubona amafaranga yo kwishyura situdiyo dore ko yahaye umuproducer amafaranga 5000 y’u Rwanda yari afite maze amusaba kuzana porogaramu ikora indirimbo ubundi bajya  muri Internet cafe.Ikindi kandi ngo usibye nibyo PLatini aravuga uko we na mugenzi TMC bavuye Kicukiro  n’amaguru bagera mu mujyi rwagati  aho Voice of Africa  ikorera ngo nabo barebe ko indirimbo yabo Magorwa yazajya ikinwa,icyo gihe ngo bari baje kureba umunyamakuru bahoraga bumva witwa David.Gusa ngo ibi byose byaterwaga nuko bari bafite ubukene kuburyo nta tike bari bafite abageza mu mujyi .Usibye nibyo kandi ngo ubukene bwabateza agahinda buri munsi dore ko ngo hari n’igihe baguze CD ya 300 ariyo bafite yonyine maze bagiye kuyishyiraho indirimbo irapfa,ubwo bibasaba kuzagaruka ikindi gihe kuko ntamafaranga na macye bari bafite yo kugura indi CD.  

Gusa ngo banyuze munzira itoroshye kandi baracyakomeje ngo akaba asaba abahanzi bakizamuka  kudacika intege kuko ngo  ntabwo biba byaroshye ariko siko bizahora,ikindi kandi ngo umuziki ni uguhozaho abahanzi rero ngo ntibagacike intege.

Translate

Listen Online Now