Home Entertainment Miss Passy

Miss Passy

Miss Passy yarambiwe guhora agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abandi bahanzi ahitamo gusohora iye.


Umukobwa  wamenyekanye cyane mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo nka: Stamina ya Eddy Kenzo, Nakulava ya Uncle Austin, Mazi magari ya Man Martin n’izindi nyinshi. Kuri ubu uyu mukobwa yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere, nyuma y’igihe kinini agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi.

Imfurayase Patience benshi  bazi ku kazina ka Passy Sweet , ariko by’umwihariko muri Video y’indirimbo stamina, yamaze gukora indirimbo ye ya mbere yitwa uri uwagaciro ndetse akaba  afite izina ry’ubuhanzi rya Miss Passy. Ngo yari arambiwe guhora agaragara mu mashusho ya zimwe mu ndurimbo dore ko nawe ngo yari asanzwe afite inganzo.

Yagize ati: “Ni gute nahora ngaragara mu mashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi kandi nanjye ndi umuhanzikazi? Nasanze ntapfusha ubusa inganzo yanjye nanjye mpitamo kugaragariza abafana banjye ko nshoboye umuziki.”   Abajijwe uko yiteguye guhangana n’abakobwa bagenzi be bamutanze mu muziki, Miss Passy agira ati: “Ibyo ndumva ntabwoba biteye kuko nabo niko baje muri muzika. Njye nifitiye icyizere ko nzakora muzika yanjye neza, kandi abafana banjye ngiye kubagezaho ibihangano bifite ubutumwa mu minsi ya vuba.”

Miss Passy uvuga ko azanye ingufu zidasanzwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, nyuma yo gukora iyi ndirimbo ye ya mbere afite izindi nyinshi ari gukorera mu ma studio atandukanye ndetse ngo ntateganya kuzacika integer kugeza ageze ku ntego yihaye.  Miss Passy, akomeza asaba abafana be, kumuba hafi, bakamugira inama ndetse ngo yiteguye kubahiriza igitekerezo cya buri muntu wese.

Miss Passy wabaye Miss MTN umwaka ushize wa 2011, yasabye abahanzikazi bagenzi be kutazacika integer namba ndetse ngo bakareka kwitinya dore ko ngo basaza babo ntacyo babarusha.  

Translate

Listen Online Now