Entertainment
Kitoko
Impamvu Kitoko atazitabira PGGSS II
Mu gihe byari bizwi ko umuhanzi Kitoko atazahatanira ibihembo byateguwe n’ikinyobwa cya Primus ku nshuro ya kabiri, ubu noneho yatangaje impamvu yabyo, aho avuga ko byatewe na gahunda afite mu kwezi kwa Gatandatu.
Uyu muhanzi w’imyaka 28 ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat ari mu Rwanda, nyuma y’aho mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gukorera indirimbo ’ Akabuto’ na ’Urukundo’ . Nyuma yaho yaje kujya muri Kenya, naho mu bikorwa bijyanye na muzika ye.
Uyu muhanzi utarabashije kuboneka muri PGGSS I yari yaratangaje ko na PGGSS II atazayigaragaramo asimbuzwa Elion Victory, ariko yari ataratangaza impamvu yabyo. Mu kiganiro na IGIHE.com, Kitoko yagize ati " N’ubwo ntabashije kuboneka muri PGGSS I, no muri iyi PGGSS II sinzagaragaramo bitewe na gahunda mfite kandi ntashobora kwica mu kwezi kwa gatandatu kw’uno mwaka kuko nteganya gusubukura amasomo yanjye hanze y’igihugu ; sinatangaza aho ariho kuko bitararangira."Uwo muhanzi akomeza avuga ko abakunzi b’umuziki we nabo batakwishimira guhagarika amashuri ye, ngo ubwo ntibaba bamushyigikiye.
Yasoje abwira abakunzi be ko yitegura gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri nshya, ati " Icyo mpishiye abakunzi b’umuziki wanjye ni uko nabateguriye indirimbo navuga ko ziteye amatsiko nakoreye mu gihugu cya Kenya".