Home Entertainment Saint Valentin

Saint Valentin

VD Frank, Kamichi na Uncle Austin barabataramira kuri iyi Saint Valentin  


Ku munsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abahanzi batatu bazwiho gushyushya urugamba barabataramira kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/02/2012. Muri iki gitaramo kandi harahembwa abasohokanye bambaye neza kurusha abandi.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi VD Frank, uvuga ko kiza kuba gishimishije cyane ku buryo utahagera aba acikanywe. Avuga ko ari igitaramo akora buri mwaka, bigatuma agitegurana imbaraga nyinshi, kandi ngo iyo atangiye kuririmba nta mikino iba irimo.

Muri iki gitaramo kiba kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/02/2012, kuri SKY Hotel, umuhanzi VD Frank aragifatanya n’abandi bahanzi benshi bakunzwe barimo Kamichi (Aho niho ruzingiye)na Uncle Austin (Nzapfa ejo), hakaba kandi hanagaragara abakobwa beza bazwi mu myiyereko yo kwerekana imideri, bamwe muri bo nib a Miss muri za Kaminuza za hano i Kigali. Iki babirdasanzwe muri iki gitaramo ni uko hateganyijwe ibihembo bihabwa abantu basohokanye ari babiri (couple) baba bambaye neza kurenza abandi.

Ama couples atatu ya mbere niyoahabwa ibihembo byateguwe, birimo za telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa Ideos, hagatangwa n’imyenda myiza yo kurimba y’abagabo n’abakobwa.

Umuhanzi VD Frank yavuze ko n’ubwo ari umunsi w’abakundanye ntibizabuza n’abadaherekejwe kuhagera kandi bagataha bishimye.

Igitaramo ni muri SKY Hotel ku mugoroba w’uyu wa kabiri wa Saint Valentin, kwinjira ni amafaranga 2000 ku muntu, naho couple zo zikishyura amafaranga 3000.  

Translate

Listen Online Now